in ,

Ishyari Rihanna yari afitiye Drake ryiyongereye cyane nyuma yuko afashwe arimo kwishimana na Nicki Minaj (inkuru irambuye)

Umuhanzikazi Rihanna wamenyekanye cyane ku isi yose kubera indirimbo nyinshi yagiye ahimba zigakundwa cyane na benshi ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoze bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi ku munsi w’ejo yatangaje ko akomeje kugirira ishyari rikomeye cyane Drake nyuma yuko abonywe mu birori ubwo yari kumwe na Nicki Minaj.

Nicki Minaj ari kumwe na Drake

Nkuko tubikesha hollywoodlife, Rihanna yavuze ko atarimo kwishimira na mba umubano mwiza urimo kugaragara hagati ya Nicki Minaj na Drake. Ibi yabitangaje nyuma yuko mu minsi ishize Nicki Minaj na Drake babonywe bari mu birori banajyanyemo bombi. Abasomye aya magambo Rihanna yatangaje kuri Drake na Nicki Minaj bavuze ko bitari bikwiye ko abagirira ishyari dore ko na Drake bahoze bakundana batakiri kumwe kuko asigaye yikundanira na Hassan Jameel, umuherwe wo muri Saudi Arabia.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’ibihano bikomeye yakatiwe, Cristiano Ronaldo agiye gukora ibintu nk’ibyo Neymar yakoze

Imyambaro ya Kim Kardashian yahuruje abantu batari bake mu muhanda (amafoto)