in

Ishyano: Umwana w’imyaka 13 yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umugore w’imyaka 35

Kuwa kabiri tariki 21 Ukuboza, ahazwi nka London Park umugore w’imyaka 35 habuze gato ngo afatwe ku ngufu n’abagabo babiri gusa imbwa y’umugenzi wihitiraga irabatesha.

Imbwa mu kubatesha yarumye agatoki k’umwe muri abo bagabo ifasha no kumufata gusa undi arahunga kugeza nubu polisi ntiramufata.

Uwafashwe byatunguranye gusanga ari umwana w’umuhungu w’imyaka 13, yahise ajyanwa kwa muganga kuvurwa igikomere yatewe n’imbwa mbere yo kujyanwa gufungwa.

Umuvugizi wa Met Polisi yongeyeho ko bahamagawe mbere ya saa tanu z’amanywa (11:00 AM) bahabwa ikirego ko hari umugore wafashwe ku ngufu n’abagabo babiri.

Polisi kandi yongeyeho ko iperereza rigikomeje nubwo amazina y’aba bantu bose baregwa birinze kuyashyira hanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kazibake Frederick
Kazibake Frederick
2 years ago

Njye mbona bidasobanutse

Inkuru nziza ku bakunzi b’umunyamakuru Sandrine Isheja Butera

Nonaha : Uko nyabugogo bimeze mu gihe habura amasaha make ngo twizihize Noheli (Amafoto)