Kiliziya Gatolika yeruye ko yatangiye iperereza ku birori by’ubusambanyi (Sex Party) byabereye muri Kiliziya ya St Mary’s muri New Castle, mu gihugu cy’u Bwongereza.
Iryo perereza kandi rigomba kuba rishingiye ku kwegura kwa Robert Byrne wahoze ari Musenyeri wa Diyosezi ya Hexham, uherutse kwegura mu Ukuboza umwaka ushize.
Bivugwa ko ibyo birori by’ubusambanyi byabaye mu gihe isi yose yari muri Guma mu rugo mu ntangiriro za 2020, kubera icyorezo cya COVID-19.