in

Ishuri rya MVKA ryigisha umukino wa karate ryazamuye muntera abanyeshuri baryo no rihemba na bitwaye neza

Ishuri rya Musambira Victory Karate Academy (MVKA) ryigishiriza umukino wa karate mu karera ka Kamonyi,kuwa 23 Ukuboza 2023,ryambitse abanyeshuri bahiga imikandara itandukanye.

Mu kiganiro twagiranye na Iragena Emile uzwi mu mazina ya Coach Emile,umwarimu wigisha umukino wa karate muri iryo shuri rya MVKA yatubwiye ko bigize kuba abagatatu ku rwego rw’igihugu.

Yatubwiye ko uwo mwanya bawegukanye ku tariki 19 Nzeri 2023, ndetse ko icyo gihe banegukanye n’umudari.

Uyu mwarimu yabajijwe itandukaniro ry’abanyeshuri yigisha muri MVKA n’abandi biga umukino wa karate, ati:”umwana twe twakiriye ntago tumwigisha umukino wa karate gusa,kuko abafite n’umwarimu w’icyongereza noneho iyo amaze kwiga ibyo byose tumutoza ukuntu yazakina amafilime, kuburyo umwana ashobora gukina script ndende abivanye muri karate niryo tandukanira ryacu n’abandi”.

Coach Emile umutoza wa karate mu ishuri rya MVKA

Abajijwe agashya kabaye mu muhango wo kwambika abanyeshuri ba MVKA imikandara,yavuze ko hanatwanzwe ibihembo by’umwaka ku banyeshuri bagera kuri batanu bitwaye neza, barimo ikipe y’umwaka muri MVKA,umukinnyi witwaye neza ariwe Umutoniwase Princess,umukinnyi witwaye neza mu barikiri kuzamuka yitwa Urugwiro Gatesi shine Hope ndetse n’ikipe ya gatatu yitwaye neza igizwe na Ishema Manzi Yvan, Mugisha Ganza Gift na Habyarimana Nshuti Emery akaba ari nabo batwaye umudari w’umwanya wa Gatatu ku rwego rw’igihugu.

Coach Emile yanatanze inama kubabyeyi batarasobanukirwa umukino wa karate, yagize ati:”inama natanga kubabyeyi batarasobanukirwa umukino wa karate, abumvako umukino wa karate wigisha kurwana siko bimeze wigisha kwirida ikindi hatangwamo ikinyabupfura gihambaye ndetse ntago abawiga ari ibirara”.

Yasoje asaba ababyeyi gukunda umukino wa karate ndetse anasaba ibigo by’amashuri bitagira umukino wa karate ko byawutangiza

.

Abana bahataniye imikandara bagera kuri 20, barimo: icumi bahataniraga umukandara w’umuhondo, batanu ba oranje,babiri bahataniraga umukandara wicyatsi kibisi n’abandi batatu nashakaga umukandara w’ubururu.

Ishuri rya MVKA ryatangiye Werurwe 2022,ritangira rigizwe n’abanyeshuri babiri ubu bakaba bamaze kuba abanyeshuri 25

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntazigera abyibagirwa! Ntwari Fiacre yavuze uburyo umukino u Rwanda rwatsinzemo Afurika y’Epfo watumye ahabwa icyubahiro kidasanzwe muri iki gihugu -AMASHUSHO

Agezweho muri Siporo: Ikipe ya APR FC ifashe ikipe ya JKU FC iyitura umujinya