Kuri uyu wa kabiri urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi insore sore z’abajura bazengereje abantu babiba ibikoresho byo mu modoka zabo ndetse bakiba n’amamodoka.
Umuvugizi wa RIB Murangira Thierry, yavuze ko aba bajura bakoreshaga uburyo budasanzwe bwo kwiba. hari ubwo aba bajura bafataga imachine bakajya aho imodoka iparitse, bagakoresha porogarame ibereka aho sensor z’imodoka ziherereye ubundi bakazizimya, nyiri imodoka yaza yakwatsa imodoka ikanga kwaka.
Ubwo aba bajura nabo babaga bacungiye hafi, imodoka yakwanga kwaka bakaza bambaye ama-sarubeti meza, bari no mu modoka, ubundi bakabaza uwo muntu ufite imodoka yanze kwaka, niba bamuha ubufasha. Icyo gihe umuntu ntiyakwanga guhabwa ubufasha kandi afite ikibazo.
Icyo ibi bisambo byakoraga byajyaga mu modoka bigacomora sensor zikora (zimwe bazimije), bigashyiramo izapfuye, ubundi bakabwira nyiri modoka bati “sensor zawe zarapfuye, ese ko dufite uwaziguhera kuri make nituzikora uraduha angahe?”, ubwo umuntu yakumvikana nabo, umwe muri bo akajyana za sonsor bacomoyemo akagenda akaba arizo agarura, ubundi bakazimugurisha.
Aba basore nyuma yo kujya bakorera amafaranga menshi babinyujije muri ubu buryo, nyuma bajyaga kuryoshya, bajyaga kureba Ish Kevin , Logan Joe, ndetse na Dj Olivier bagakora ikizwi nka house part batumiye n’abakobwa basangira. Ish Kevin niwe wabakoreraga ikizwi nka hosting.
Aba basore batawe muri yombi ku bufatange n’inzego z’umutekano ndetse n’amakuru atangwa n’abaturage.