Umunyamakuru Irene Murindahabi ureberera inyungu abahanzi Vestine na Dorcas ndetse na Niyo Bosco atangaje byinshi ku muzicyi nyarwanda ndetse anagira inama abahanzi ndetse n’ababareberera inyungu.
Ni mu cyiganiro yagiranye na radiyo Rwanda yavuze ko abahanzi bacyizamuka bakwiye gukora cyane bakirinda kujyendera mu cyigare cy’abagize aho bagera.
Yongeye agira inama aba manager b’abahanzi avuga ko bakwiye korohereza abo bareberera inyungu bakagerageza gushyira umuziki wabo ku rundi rwego.
Abajijwe niba ari manager w’abahanzi Dorcas na Vestine ndetse na Niyo Bosco yabihakanye avuga ko ari umujyanama wabo atari manager wabo.
Akomeza avuga ko umuziki nyarwanda ukwiye kugira umwihariko wawo, ibikoresho nyarwanda bikoreshwa mu muzicyi byagakwiye gutezwa imbere kandi abahanzi bagakuricyiza umuco nyarwanda.