Umuhanzi nyarwanda Meddy umaze imyaka isaga irindwi yose muri leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yuko amakuru acicikanye havugwa ko yaba agiye kongera kugaruka gutaramira abakunzi ba muzika nyarwanda hano mu Rwanda, abantu benshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bagiye bagaragaza amarangamutima bafitiye uyu muhanzi ndetse n’ibyishimo bikomeye ko agiye kugaruka hano mu Rwanda.
Bamwe mu bafana ba Meddy biganjemo INKORAMUTIMA bakomeje kugaragariza urukundo rudasanzwe uyu muhanzi ndetse bamwe muri bo bagiye bavuga ko italiki ya 02 Nzeri 2017 ibatindiye ngo bishimane nawe mu gitaramo cyateguwe na Mitzig Beerfest kizabera I Nyamata kuri Hotel Golden Tullip. Tubibutse ko umuhanzi Meddy azasesekara i Kigali mu mpera zuku kwezi aho azaba aje gutaramira abanyarwanda mu bitaramo bitandukanye harimo iki cya Mitzig Beerfest ndetse n’ibyo bise “NTAWAMUSIMBURA tour” bizabera mu ntara zose zigize U Rwanda.