Jennifer Lopez wamenyekanye cyane kubera indirimbo yagiye akora zigakundwa n’abantu benshi ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoze bigashimisha abantu benshi ndetse akigarurira imitima y’abafana benshi ku munsi w’ejo yongeye gushyira ahagaragara amafoto agaragaza imiterere y’umubiri we yagarutsweho na benshi.


Jennifer Lopez yatangaje ko yashyize hanze aya mafoto mu rwego rwo kwishimira uko umubiri we urimo kugenda wiyubaka. Benshi mu bafana be bagiye babona aya mafoto bashimye cyane ndetse banagaruka ku miterere myiza y’uyu mubiri wa Jennifer Lopez.