Ubugenzuzi butandukanye bwakozwe na bimwe mu bigo bya Leta birimo Rwanda Housing Authority byagaragaje ko inzu za Leta zigera kuri 950 zidakoreshwa ngo zibyazwe umusaruro.
Muri iryo barura ryakozwe, ryagaragaje ko ubusanzwe Leta ifite inzu zirenga ibihumbi 49 ariko muri izo hakaba harimo izo zavuzwe haruguru ziba zipfa ubusa.
Byarutsweho muri iki cyumweru ubwo Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imiri n’imitungo by’igihugu (PAC), yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi bakuru bw’imari ya Leta umwaka wa 2021-2022,aho bashimangiraga ko izo nzu zidakoreshwa ngo zibyazwe umusaruro.
Ayo mazu rero hari ayagiye akorerwamo na Leta ikayavamo ariko ntihagire uyakurikirana bigatuma asenyuka bitewe n’uko ntawe uyitaho.Depite Uwineza Beline visi Perezida wa PAC, avuga ko hari gahunda yo gukomeza gukurikirana bene ibi bibazo bihombya Leta .
Aha hagaragajwe inzu yubatswe na RURA itagikoreshwa kandi yarubatswe hagamijwe kugabanya umubare w’inzego za Leta zakodesherezwaga.
Rwanda Housing Authority ifite mu inshingano guteza imbere imiturire, itangaza ko ngo kigiye gucyemura ibi bibazo kuko ngo hamaze gukorwa ibarura rw’amazu ya Leta adakoreshwa.
Umuyobozi mukuru wa ’RHA’Alphonse Rukaburandekwe, avuga ko hamaze kumenyekana amazu akwiye gusanwa akomeze gukoreshwa andi akwiye kugurishwa nayo atangwe ndetse n’akwiye gukoreshwa bigendanye n’igishushanyo mbonera cy’umugi nayo yitabweho.