Inzu yubakiwe Ntacyombonye w’i Rubavu kubera atishoboye ikomeje guteza inkeke ko ishobora kumugwaho itamaze kabiri.
Mu gusoza amarushanwa y’ubukangurambaga kw’isanamitima ndetse hanatahwa inzu yubakiwe Ntacyombonye Daphrose.
Iyi nzu yubakiwe uyu mubyeyi, yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu imeze.
Ubwo hatahwaga iyi nzu, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, yijeje uwubakiwe ubufasha bwo kwiteza imbere kuko inzu nziza ari icyo uyiririyemo.
Iyi nzu ya Ntacyombonye yubatswe mu bukangurambaga kw’isanamitima bigizwemo uruhare n’ Umuryango Duhumurizanye Iwacu Rwanda ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake.
Ubwo ifoto y’iyi nzu yasohokaga ku kinyamakuru UMUSEKE, abayibonye ntibayakiriye neza aho bavuze ko iyo nzu yubakiwe Ntacyombonye izamugwaho aho kumuhisha.
Ifoto y’inzu
Ntacyombonye Daphrose wubakiwe inzu yavuze ko ubuzima bwe bukomeje guhinduka, kubera ko atakirara anyagirwa n’imvura.
Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo avuga ko kuba uyu muturage yashyikirijwe inzu ngo abashe gutura heza bidahagije ko agiye kugezwaho n’ibindi bigenerwa abatishoboye kugirango yiteze imbere.
IBYAVUZWE KURI IYO NZU
Barabeshya ubu se umuyobozi uretse kuba yarisebeje koko ubwo nawe yagiye gutaha ino n’ai cyangwa yatumye undi muntu sinzi ko n’a nyumbakumi yataha ino n’ai rwose pe aba nibo bayobozi twibonera muri rubavu twarakubiswe