in

Inzu ya Muvunyi Ramadhan w’i Rubavu yahiriyemo miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nk’igena gaciro ry’ibanze

Inzu ya Muvunyi Ramadhan w’i Rubavu yahiriyemo miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nk’igena gaciro ry’ibanze.

Inzu y’uwitwa Muvunyi Ramadhan, yari icumbitsemo Hategekimana Harouna mu Mudugudu wa Umuganda, Akagari ka Kamashangi,Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 10 bitikiriramo.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Hategekimana yabanaga muri iyo nzu n’umugore we n’abana 3, inzu ikaba yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko byabaye ubwo umugore wa Hategekimana yari agiye mu isoko rya Kamembe, asize abwiye umwana we w’imfura wiga mu mashuri abanza gucana gazi yari iri mu cyumba kirimo na matora.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Ati’: “Akigenda uwo mwana w’umukobwa yacanye ikibiriti ashyira kuri gaze, itinda kwaka ariko umuriro w’umwambi w’ikibiriti ugiye kumutwika arawujugunya ngo adashya, ugwa kuri ya matora ucyaka urayikongeza, itwika ibyari birimo byose. Icyatumye ariko umuriro ugurumana cyane ni ya gaze yaje guturika urushaho kuba mwinshi, igisenge cyose kirashya kirashira n’ibyarimo byose birahatikirira, amahirwe abana bo bari basohotse.”

Avuga ko abaturage batabaye bakagerageza kuzimya ariko umuriro ukabarusha ingufu, hitabazwa kizimyamoto ya Polisi y’u Rwanda yaturutse mu Mujyi wa Rusizi, iratabara, ku bw’amahirwe ntihagira indi nzu ifatwa kuko iyi yari yubatse hagati mu zindi.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Ati: “Agaciro k’ibyahiriyemo byose, nyuma yo kuganira n’ababaga muri iyo nzu, hamwe n’igisenge habazwe arenga miliyoni 10, uyu muryango ukaba wacumbikiwe na nyir’inzu muri imwe mu zindi afite, mu gihe natwe nk’ubuyobozi n’abaturage twisuganya ngo turebe icyo twafasha uyu muryango kuko wasigaye iheruheru.”

Ubuyobozi bw’uyu Murenge buvuga ko iyi nzu itagiraga ubwishingizi kimwe n’izindi hafi ya zose zituwemo muri uyu mujyi, bugasaba ba nyirazo kuzifatira ubwishingizi.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Gitifu Iyakaremye Jean Pierre avuga ko abaturage bakwiye kumenya akamaro k’ubwishingizi bw’inyubako batuyemo kuko iyo bushobora kubashumbusha.

Ikindi yasabye abaturage ni ukutavanga gaze n’ibindi bishobora gufatwa n’inkongi y’umuriro vuba mu nzu, kuko ubukana bwayo buri mu byatumye gushya kw’inzu byihuta.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise ihagoboka ikazana kizimyamoto yatabaye inzu ziyegereye na zo zari kuhatikirira kuko imbaraga z’abaturage zo zari zimaze kunanirwa.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.o

Iyi nkongi ije isanga izindi nzu z’abaturage mu Karere ka Nyamasheke zimaze iminsi zishya, abazituyemo bagasigara iheruheru nta n’ubwishingizi bafite, bamwe mu baturage bakavuga ko hakwiye ingamba zituma uwagize ikibazo nk’iki afashwa byihuse.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunda iyi shampiyona mube mukuyeyo amaso: Perezida w’ikipe ikomeye ku Isi yakoreye ibyamfurambi umusifuzi none hafashwe umwanzuro y’uko nta mikino y’umupira w’amaguru izongera kuba muri icyo gihugu -AMAFOTO

Abanyeshuri bo muri Gs Kabusunzu amarwe ni yose nyuma yo kumenya ko Rayon Sports iri bubazanire ya migati yayo ku buntu