Kuri ubu, ibikorwa bya Zaba Missed call na Priya byamaze kugurishwa mu gihe cy’imyaka ibiri bikaba bizajya birebererwa na Ms Shammy.
Muri Zaba Missed call harimo ibikorwa byinshi bitandukanye ndetse bakaba bari bamaze kwandika izina nubwo benshi bahise bavuga ko kuba batanze ibikorwa byabo mu gihe cy’imyaka 2 ari ukubera inzara.
Bamwe bahise batangira kuvuga ko nabo inzara yabagezeho ndetse ko bagiye kwiyubaka muri iyo myaka ibiri ndetse abandi bagakeka ko hari ibyo bagiye kuba bahugiyemo mu gihe ba nyiri ubwite nta kintu bari batangaza ku cyatumye bagurisha ibikorwa byabo.