in

Inyubako n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa bya twitswe(Ifoto)

Inyubako n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa uri mu bagezweho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatwitswe n’agatsiko k’insoresore zitari zamenyekana.

Abatangabuhamya babonye biba, babwiye itangazamakuru ry’i Kinshasa ko ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku wa 28 Gashyantare 2023 ari bwo habaye igikorwa cyo gutwika inzu n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa.

Bakomeza bahamya ko Polisi yo muri iki gihugu yahise itabara byihuse, inata muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Fally Ipupa ari kubarizwa mu Bufaransa, bisobanuye ko yatwikiwe atari iwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru ukunzwe na benshi hano mu Rwanda yaraye akubiswe arakomereka bikomeye

Nyuma yo kwemeza ubuyobozi bwa APR FC, umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ashobora kugurwa akayabo n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu