Umukobwa Uwimana (Amazina yahinduwe) umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko utuye mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, wemeza ko nyina ariwe watumye akora uwo mwuga kugira ngo bajye babasha kubona ibibatunga.
Ku nkuru dukesha IGIHE Uyu mukobwa yemeza ko amaze imyaka itatu akora uburaya kugira ngo abashe kubona ikimutunga we n’umwana we na nyina.
Yemeza ko nyina nawe yari atunzwe no kwicuruza ariko aza kubihagarika kubera uburwayi.
Yagize ati “ Mama nawe yaricuruzaga ariko nyuma yaje kurwara aba pararize kubona ibyo kurya bikatugora biba ngombwa ko nanjye ntangira kwicuruza kugira ngo tujye tubona icyo kurya kuko numvaga nta wundi mwuga nakora kubera ko ntigeze ngira amahirwe yo kwiga.”
Yongeyeho ko nyina ariwe wamugiriye inama yo kujya yicuruza kugira ngo babone ikibatunga.
Ati “ Nyine mama kuko yari arembye cyane tutabasha kubona ibyo kurya muri icyo gihe byabaye ngombwa ko ambwira ko nawe yicuruzaga kugira ngo tubone icyo kurya, anyumvisha ko aho kugira ngo twicwe n’inzara nanjye nakwicuruza mbitangira muri ubwo buryo.”
Akomeza avuga ko nta mahirwe na make yagiriye mu buraya cyane cyane ko akibujyamo yahise aterwa inda.
Ati “ Umva namaze amezi atatu bahita bantera inda hashize andi mezi atatu mama arapfa nsigarana n’umwana wanjye w’umukobwa gusa kandi nawe urabyumva ko nta kindi nari gukora kugira ngo natwe tubashe kubaho uretse kwicuruza.”
Uyu mukobwa ubu umaze kugira imyaka 24,yemeza ko nyuma y’uko yipimishije agasanga nta virusi itera sida yanduye abonye umugiraneza umufasha yareka uburaya.
Ati “Nari narihebye kuko hari igihe nakoreraga aho nta gakingirizo rimwe na rimwe kagacika ku buryo nahoraga nishyiramo ko namaze kwandura ndi mubategereje urupfu ariko nyuma y’uko nsanze ndi muzima mba numva nshaka kureka uburaya nkatangira ubundi buzima kugira ngo umwana wanjye byibuze azagire iherezo ryiza.”