in

Inkuru y’urupfu rw’umudamu wari ufite abana 2 n’umugabo, iri gushengura benshi bitewe n’uburyo yapfuye ndetse n’amanyanga y’umugabo we uri gushaka kwikuraho icyaha

Muri Benin inkuru y’urupfu rw’umudamu wari ufite abana 2 n’umugabo, rwashenguye abantu kubera ukuntu yapfuye.

Umugabo w’uyu mugore yatangaje ko umugore we yapfuye yiyahuye, gusa bamwe baravuga ko uyu mugabo ariwe wishe umugore we.

Umugabo yavuze ko yavuye ku isoko guhaha, ajyeze mu rugo asanga abana bari kurira niko guhita yinjira mu nzu asanga umugore we amanitse mu mugozi.

Uyu mugabo ngo yahise amumantura asanga umugore yamaze gushiramo umwuka, akimara kubona bigenze gutyo nibwo yasakuzaga atabaza abaturanyi baza gutabara bamujyana kwa muganga. Bagezeyo abaganga bemeje ko yamaze gutabaruka niko guhita ashyirwa mu buruhukiro bw’ibitaro.

Uyu mugabo yahise yihuta ajya gutanga amakuru kuri polisi, polisi nayo ihita itangira iperereza, gusa ushinzwe iperereza muri polisi yavuze ko bagiye mu nzu yabo basanga mo ikiziriko yiyahuriyemo gusa ngo basanze icyo kiziriko gisa nk’ikitakoreshejwe (nta muntu wakiyahuriyemo), ndetse ngo bagiye gupima umurambo baburaho ibimenyetso byuko yishwe n’umugozi.

Polisi ikomeza ivuga ko ubwo uyu mugabo yatangaga ikirego yavuze ko abaturage aribo bamufashije gukura umugore we mu mugozi gusa bo bavuga ko yabatabaje bagasanga yamukuyemo.

Polisi yatangiye gucyeka ko uyu mugore yaba yishwe n’umugabo we, ahubwo akaba ari guhimba impamvu zo kwikuraho icyaha.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yabaye igitambo! Inkuru ivanze n’agahinda y’umugore wakubiswe n’umugabo we kugeza akuka gaheze ikomeje kubabaza benshi

N’abandi barebereho! Papa Francis yahaye igihano karundura Musenyeri wagerageje kurwanya ubutinganyi