in

Inkuru y’uko Rihanna atwite yateje impagarara.

Hasakaye amakuru avuga ko Rihanna atwite biteza impamagarara mu bantu.

Amakuru akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ko Rihanna atwite, abantu bamwe bari kubihamya abandi bakabihakana. Ibi bikaba byazamuwe na THE ACADEMY banditse bwa mbere bagira bati: ”Rihanna atwite imfura ye na A$AP Rocky.”

Benshi bahise batangira guhererekanya amafoto ya Rihanna mu irahira rya Perezida w’igihugu cya Barbados yitabiriye akanagirirwa intwari nk’umwe mu batumye iki gihugu kimenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Abashyira hanze aya mafoto batangiye kwemeza ko rwose bigaragarira amaso ko uyu muhanzikazi atwite. Rihanna ni izina rikomeye mu muziki w’Isi, akaba yarahiriwe n’umuziki dore ko ubu ari ku mwanya wa kabiri mu batunze akayabo bakora umuziki aho afite asaga miliyari 1.7 z’amadorali.

Amakuru avuga ko umwe mu babonye Rihanna yururuka indege yahamije ko yamwiboneye neza atwite.

Nk’uko bamwe mu bagenda mu rugo rw’uyu muherwekazi babibwiye MTO NEWS ni uko uyu muhanzikazi yifuza kubyara umwana umeze kandi ufite ubuzima bwiza, kugeza ubu ntacyo Rihanna cyangwa Rocky baratangaza kuri aya makuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hehe N’ubukene! Kompanyi Iri Kwishyura Asaga Miliyoni 207 Rwf Uzemera Ko Isura Ye Izakoreshwa Ku Marobo Igiye Gukora

Abanyeshuri b’abahungu binjiye mu nzu abakobwa bararamo babakorera ibya mfura mbi.