in

Inkuru y’akababaro: Umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo yitabye Imana

Padiri Evariste Nduwayezu wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023.

Ikinyamakuru Kinyamateka cya Kiliziya Gatolika cyatangaje ayo makuru, cyanditse ku rubuga rwa Twitter kiti “Padiri Evariste Nduwayezu wa Diyosezi ya Nyundo yitabye Imana kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023 azize indwara”.

Uwo mupadiri yari amaze imyaka 41 mu bupadiri, nyuma y’uko ahawe iryo Sakaramentu mu 1982.

Padiri Nduwayezu yari mu kiruhuko yahawe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, nyuma y’uko agize uburwayi.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports na Kiyovu imbere y’izamu zitwaye nk’uko umurwayi yitwara imbere y’ibiryo, APR FC itangira kuzikingiriza

Abakinnyi b’ikipe yo mu Rwanda bivumbuye basohoka mu kibuga ku munota wa 70 nyuma y’uko batsinze igitego kigaca inshundura umusifuzi akacyanga