Inkuru y’akababaro, ubwato bwari butwaye abantu barenga 150 bwarohamye ku buryo bukomeye.
Inzego zishinzwe ubutabazi mu Butaliyani zatangaje ko abantu nibura 58 aribo bamaze kwitaba Imana baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu nyanja, butwaye abagera ku 150.
Ni ubwato bwarohamye mu majyepfo y’u Butaliyani, bikekwa ko byatewe n’uko bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo. Bwarohamye hafi y’umujyi wa Crotone uherereye ku nyanja, mu gace ka Calabria.
Bapfuye mu gihe imibare y’abantu benshi cyane cyane Abanyafurika barimo ababa bahunga ibihugu byabo byugarijwe n’intambara cyangwa ubukene, bambuka inyanja ya Méditerranée buri mwaka.
Inzego z’ubutabazi zavuze ko abapfuye ari 58 cyangwa 59, ndetse ko abagera kuri 80 babashije gutabarwa ari bazima.