Inkuru y’akababaro! Abantu 13 baburiye ubuzima mu mpanuka ikomeye yabereye muri Nil.
Polisi ya Uganda yemeje ko abantu 13 barohamye mu mugezi wa Nil bari mu bwato, harokokamo bane gusa.
Iyi mpanuka yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 10 Nyakanga 2023 mu rukerera.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Nyakanga, abakozi mu bo mu mushinga wo gukora amavuta y’amamesa muri Maruzi bagiye gushaka akazi mu Karere ka Masindi, kuko batari bagahembwe n’Abahinde bakoreraga.
Ngo bageze ku mazi basanze ubwato bunini butarimo gukora bahitamo gufata ubwato butoya ngo bambuke bagere i Masindi ku cyambu.
Polisi yakomeje iti “Ku bw’ibyago ubwo bwato buto bwararohamye abantu cumi na batatu bose bagwa mu mazi, harokokamo bane gusa.”
Abarokotse bahise bajyanwa mu bitaro.