Uyu munsi nibwo habaye umuhango wo gutora abakapiteni 8 umunani bazayobora igikombe k’isi cy’abavetera kizabera mu Rwanda muri 2024, muri aba hatowemo n’umunyarwanda.
Jimmy Gatete wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports na Patrick M’Bom bashyizwe ku rutonde rwa ba Kapiteni umunani bazahitamo abakinnyi bazacakirana mu irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe y’abahoze bakina umupira w’amaguru, World Veterans Club Championship.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu mbere y’ikiganiro cyahuje abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kepler, Kaminuza ya Kigali na UNILAK, aho baganiriye n’abakinnyi barimo Anthony Baffoe (Ghana), Maicon Douglas (Brazil), Patrick Mboma (Cameroun), Geremi Njitap (Cameroun), Khalilou Fadiga (Senegal), Gaizka Mendieta (Spain), Robert Pires (France), Jay Jay Okocha (Nigeria) na Charmaine Elizabeth Hooper (Canada).
Nkwibutse ko iri rushanwa ritazitabirwa n’ikipe ya buri gihugu, ahubwo ibihugu bizangenda byihuza bikore ikipe Imwe ikomeye.