Abana babiri Jay Polly yasize babonye abaterankunga biyemeje kubishyurira kugeza barangije amashuri abanza, nkuko BTN yabitangaje.
Uwera Jean Maurice, mukuru wa Jay Polly yagize ati “Inkuru nziza nabamenyesha ni uko hari abagiraneza biyemeje kwishyurira amashuri abana ba Jay Polly kugeza bose barangije amashuri abanza, amafaranga yose araba yamaze kwishyurwa mu minsi mike.”
Icyakora nubwo yatangaje ko hari abagiraneza bemeye kwishyurira abana ba Jay Polly amashuri abanza, ntawo yigeze abavuga mu mazina.
Ati “Ni abantu badakunda kugaragara mu itangazamakuru ntabwo ari byiza ko nabavuga.”
Abana babiri uyu muraperi yasize bishyuriwe igihe cyari gisigaye ngo barangize amashuri abanza mu gihe mu muhango wo gukura ikiriyo nabwo Uwera Jean Maurice yari yatangaje ko inkunga yakusanyijwe mu bakunzi ba Jay Polly bishyuye umwaka umwe w’amashuri.