in

Inkuru nziza ku bafana ba Rayon sport Ferwafa ibamaze amatsiko

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru murwanda nyuma yo kugirana ibiganiro n’ikipe ya reyon  sport yari yikuye mu gikombe cy’amahoro ikaza kwemera kugisubiramo ubu Ferwafa imaze gutangaza igihe umukino wo kwishyura uzahuza Rayon sport n’intare uzabera

FERWAFA itangaje ko uyu mukino uzaba taliki ya 24 Werurwe 2023 bizaba Ari Kuwa 5 umukino ubanza ikipe ya rayon sport yari yabashije gutsinda intare ibitego 2-1 hakaba hitezwe kuzareba uko umukino wo kwishyura uzarangira.

Rayon sport ku munsi wejo Kuwa 4 taliki ya 16 Werurwe yari yatangiye imyitozo yitabiriwe nabakinnyi 15 gusa abandi biganjemo abanyamahanga bari bahawe akaruhuko gusa ubuyobozi bwatangaje ko bahise batumizwaho ntakabuza bazagaragara mu myitozo itaha

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore urakenyera ukenga igihe umukobwa mukundana akugaragariza iyi Mico kuko ntagukunda niyo wateka ibuye rigashya azakubabaza

Ngaya amafoto agaragaza uburanga budasanzwe bwa Kelia Ruzindana bivugwa ko ari mu rukundo na Elements Eleeh