in

Inkuru nziza ku bafana ba couple ya Yverry na Vanessa

Hashize iminsi hanuganugwa amakuru ko Yverry ashobora kuba yarashwanye n’umukunzi we, Vanessa. Iyi ni inkuru yababaje benshi bayumvise dore ko aba bombi bari ikitegererezo mu rukundo kuri benshi.

Aya makuru ariko yaje kunyomozwa na Yverry ubwo yakoraga ibiganiro bitandukanye kuri YouTube aho yagiye avuga ko we n’umukunzi we, Vanessa, batigeze bashwana ndetse n’urukundo rwabo rutigeze ruzamo agatotsi.

Ku munsi w’ejo, Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ari kumwe na Yverry maze ashimangira neza ko we na Yverry bakiri kumwe mu rukundo. Iyo foto Vanessa yashyize hanze ni iyi ikurikira maze ayiherekesha amagambo agira ati « ✍️🤞@r.yverry ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba utajya ufata amafunguro ya mu gitondo ibi birakureba.

Ndimbati yashimagije umugore we mu magambo meza y’urukundo.