Uwahoze ari perezida w’igihugu cy’Ubufaransa Nicolas Sarkozy, yakatiwe igihano cyo gufungwa umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha nabi umutungo w’igihugu.
Nicolas Sarkozy yakatiwe igihano cyo gufungwa umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusesagura no gukoresha nabi umutungo w’igihugu mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2012.
Sarkozy w’imyaka 66 ahakana ibyaha byose by’uburinganya no gusesagura umutungo w’igihugu ashinjwa.
Amakuru dukesha ’Euronews’ avugako urukiko rwamusabiye ibihano atitabiriye urubanza gusa umwunganizi we mu mategeko yahise atangaza ko agiye gusaba ubujurire ku bihano byafatiwe umukiriya we.
Sarkozy ashinjwa ibyaha byo gukoresha nabi umutungo w’igihugu aho yakoresheje akayabo k’Amayero miliyoni 22.5 € ndetse aka kayabo k’amafaranga kakaba gakubye inshuro ebyiri amafaranga yari yemerewe gukoresha mu bikorwa bye byo kwiyamamaza ku nshuro ya kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2012.
Nubwo Sarkozy yakoresheje aka kayabo k’amafaranga byarangiye atsinzwe amatora yo mu 2012 na François Hollande wari ufite ijanisha rya 51.6% naho Nicolas Sarkozy abona 48.4%.
Mu iperereza ryakozwe ryerekanye ko hari abandi bantu 13 bahamwe n’ibyaha byo gusesagura umutungo bafatanyije na perezida Nicolas Sarkozy, Muri abo harimo abacungamutungo bagiye bandika impapuro mpimbano zerekana ikoreshwa ry’amafaranga atari aya nyayo kugirango bahishire umutungo wasesaguwe na Sarkozy.