Umubyeyi w’imyaka 39 aratangaje cyane kuko kuri iyi myaka yamaze kubyara abana 38 bose,ibintu bidasanzwe ku kiremwa muntu.Benshi bakaba babona ubuzima abamo ari nka filime.
Nabatanzi Mariam utuye muri Uganda. Avuga abana be harimo batandatu bavutse ari impanga zabana babiri babiri, hakaba abandi 12 bavuze ari impanga zabana batatu ndetse nabandi bavutse ari impanga zabana bane.Icumi muri bo ni abakobwa naho abasigaye ni abahungu ,umukuru muri bo afite imyaka 23.
Iyo agiye kuvuga amateka ye arabanza agafata umunota umwe akabanza kwitekerezaho.Uyu mubyeyi avuga ko yashyingiwe afite imyaka 12 gusa .Nyuma yo kurokoka urupfu rwapfiriyemo barumuna be bane.
Nabatanzi ashegeshwa n’amateka yuburyo yashakanye numugabo wari ifite imyaka 40.
Yagize ati:”Sinari nzi ko nashyingiwe .Abantu baje mu rugo bazaniye data ibintu, igihe kigeze ngo bagende ndabaherekeza gusa nakereje ko ndimo guherekeza masenge ariko ngezeyo ,yahise ampa uwo mugabo”
Kubera ko yari akiri umukobwa muto yasanze gushyingirwa ari umurimo ukomeye muwundi muryango.
Ati: “umugabo wanjye yari afite abagore benshi hamwe nabana benshi yabyaranye n’abo bagore batandukanye, nagombaga kwita kuri abo bana kuko ba nyina bari barabataye.Umugabo wanjye yari umunyarugomo kandi yankubitaga buri gihe niyo natangaga ibitekerezo adashaka yarankubitaga”.
Ubwo uyu mugore yari afite imyaka 13 y’amavuko yibarutse impanga ,nyuma yimyaka 3 yibarutse batatu icyarimwe noneho hashize undi mwaka namezi 7 yaje kubyara abana bane icyarimwe nanone.
Ku nshuro ya 6 ,Nabatanzi yari afite imyaka 18 yashatse guhagarika urubyaro, ajya kwa muganga, maze muganga amubwira ko ameherezo ari ugupfa naramuka ahagaritse kubyara kuko yari afite intanga ngore nyinshi.Ibi byatumye abaganga bamwima uburyo bwo kubomeza urubyaro.
Ku myaka 23 yari amaze kubyara abana 25 ,avuga ko ubuzima bwurushako rwe bwaranzwe no gutotezwa no gukorerwa iyicarubozo.
Umuhungu wimfura wuyu mubyeyi ufite imyaka 23 witwa Charles Musisi avuga ko se yabataye bakamurira irengero ,kandi ko urukundo bazi ari uwa nyina gusa, Akomeza avuga ko batazi umunezero wo kubana na papa wabo,akavuga ko mama wabo yababereye mama na papa icyarimwe.