in

Inkuru ireba Abanyarwanda bose: Nathan arabakeneye ngo abashe kuvuzwa| Ababyeyi be barahangayikishijwe n’uburwayi bwe

Papa na Maman wa Nathan bavuze ko bakeneye ubufasha kugirango umwana wabo abashe kuvuzwa

Umwana w’umuhungu witwa Ngabe Nathan umaze amezi 3 avutse yagize ikibazo gikomeye cy’uburwayi ubwo yari amaze ukwezi n’igice avutse.

Nkuko tubikesha ISIMBI TV, Joseph, Papa wa Nathan, yavuze ko Nathan yavutse neza nk’abandi bana nta kibazo na kimwe afite gusa nyuma y’ukwezi n’igice Nathan yatangiye kurwara biba ngombwa ndetse ko bamujyana kwa Muganga. Muri urwo rugendo rutari rworoshye, Papa wa Nathan yakomeje gukora akazi ke nk’ibisanzwe nk’umukuru w’umuryango gusa akajya anabaza amakuru ya Nathan kugirango yumve uko amerewe.

Sharon, Mama wa Nathan, yavuze ko umwana we yavutse bisanzwe nk’abandi bana gusa akivuka yari afite ikibazo ku buryo atashakaga konka ibere gusa nyuma y’igihe gito avutse abaganga bamwitayeho nyuma aza konka ibere nk’uko abandi bana bose bakivuka babikora. Mama wa Nathan yakomeje avuga ko Nathan yaje gufatwa n’uburwayi kugeza aho yakororaga isaha yose igashira ndetse akanahumeka nabi. Yamujyanye kwa Muganga bakajya bamwongerera umwuka gusa byaje kunanirana akomeza kuremba.

Sharon yavuze ko Nathan yasuzumwe na Muganga w’umutima ari nawe wamubwiye ko umwana we arembye cyane ko afite ikibazo cy’imitsi yasobanye. Sharon acyumva iyo nkuru yaraturitse ararira ndetse nta kindi kintu yongeye kumva kuva ubwo. Muganga yahise agenda kuko yabonaga Sharon ameze nabi ku buryo nta kindi kintu yari bumubwire ngo acyumve.

Papa wa Nathan yavuze ko nyuma yuko babwiwe ko Nathan yagize ikibazo cy’umutima ah imitsi ijyana amaraso ayunguruye yasobanye n’ijyana amaraso atayunguruye, yagerageje kwandikira ibitaro bitandukanye byo hanze y’U Rwanda kugirango arebe ko hari icyo babafasha. Mu bitaro byinshi yandikiye, ibitaro bimwe mu mu gihugu cy’Ubuhinde nibyo byabashije kubabwira ko byabafasha umwana agakira neza. Amafaranga babasabye ni miliyoni 20 z’amanyarwanda akaba avuga ko kuri ubu bamaze kubona miliyoni 6 hakaba hasigaye miliyoni 14.

Papa wa Nathan yavuze ko buri wese waba ufite umutima ufasha yabafasha akabatera inkunga bakabasha kuvuza Nathan agakira dore ko bababwiye ko natavuzwa, mu kwezi kwa Kanama 2021 ashobora kwitaba Imana.

Ku bifuza gufasha Nathan ngo avuzee numero mwakoherezaho inkunga yanyu ni 0788594089 ya Papa Nathan (Habimana Joseph). 

Papa na Maman wa Nathan bavuze ko bakeneye ubufasha kugirango umwana wabo abashe kuvuzwa

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa gusa: Ngubu ubutumwa udakwiye kwandikira umusore mukundana||bushobora gushyira akadomo ku rukundo rwanyu

« Isabukuru nziza Mugore mwiza, Ndagukunda! » – Umugabo wa Miss Jordan Mushambokazi yamwibukije agaciro afite mu buzima bwe