in

Inkuru ibabaje: umwangavu yapfiriye mu Kivu

Umukobwa w’umwangavu yaguye mu Kivu ubwo yari yagiye gusura mugenzi we ahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 13 Ugushyingo 2022, ahagana saa Cyenda n’igice z’amanywa.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 ukomoka mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Tangabo yarohamye mu Kiyaga cya Kivu mu Kagari ka Bushaka mu Murenge wa Boneza.

Amakuru avuga KO nyakwigendera yari yasuye mugenzi we bahuriye mu ngando z’Abajiya amusaba kujya kumwereka i Kivu bagezeyo baroga, kuko atari azi koga ahita arohama.

Bikimara kuba abaturage bahise batabaza Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Mazi ribafasha gushaka umurambo riwukura mu mazi.Hakaba hatangiye iperereza ryimbitse Ku rupfu rw’uyu mwangavu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yihaye gutegura ikirori gihenze araseba

Ushobora kwitaba Imana niba ukora aya makosa mu gitondo