in

Inkuru ibabaje: Umunyamakuru Anita Pendo ararembye

Anita Pendo, umunyamakuru wa Kiss FM, amaze iminsi atagaragara mu kiganiro asanzwe akora buri gitondo. Impamvu ni uko ari mu bitaro aho arimo kwivuza indwara zitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha, Anita Pendo yemeje ko yajyanywe kwa muganga ku wa 24 Werurwe 2025. Ubu ari kwitabwaho kuri Horebu Medical Clinic kandi hari icyizere cyo gukira.

Anita yinjiye muri Kiss FM ku wa 6 Nzeri 2024, aho yakoraga mu kiganiro “Breakfast” hamwe na Rusine. Uyu mwanya yawufashe nyuma yo kuva muri RBA, aho yari amaze imyaka 10 akora.

Muri RBA, Anita Pendo yakoze mu biganiro bikunzwe nka Magic Morning, Friday Flight, na The Jam. Yahamije ko yahagiriye ibihe byiza kandi ko yari akunda akazi ke.

Uretse kuba umunyamakuru, Anita Pendo ni Umu-DJ uzwi cyane kandi ayobora ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Ibyo byose byamuhesheje izina rikomeye mu myidagaduro y’Igihugu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Darko Novic yageze i Kigali

Polisi yo mu mujyi wa Paris yategetse ko igitaramo Maître Gims yari yahuje n’umunsi w’Icyunamo cyimurwa