in

Inkuru ibabaje: Umugore n’umugabo barohamye mu mugezi uteye ubwoba barapfa ubwo bifataga selfie.

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga abantu benshi bakunda kwifata amafoto yo gushyira ku mbugankoranyambaga, abandi bakemera kwifotoreza ahantu hateye ubwoba bashaka kwemeza aba bakurikira gusa bamwe bashobora kubigiriramo akaga nk’uko byagendekeye iyi couple yo muri Kenya.
Umugore n’umugabo we bo muri Kenya baje kurohama mu ruzi barapfa ubwo bari barimo kwifotora ku nkombe z’umugezi wa Nyamindi mu gace ka Kirinyaga muri Mbiri uyu mugezi ,uteye ubwoba cyane ndetse abantu barawutinya.

Iyi couple yavuye mu rugo berekeza kuri uwo mugezi kuhafatira ifoto nziza y’ukwezi, gusa ntabwo byabahiriye baje kuhagwa. Ubwo berekezagayo abantu bababonaga bababwiraga ko umugezi bari kwegera inkombe zawo zinyerera cyane kandi uwagwamo atabaho.

Umuburo w’abantu banze kuwumva bakomeza basatira umugezi niko kuza kunyerera bombi bagwa mu mugezi n’imirambo yabo irabura n’ubu ikaba ikiri gushakishwa nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Nation. Bakimara kugwamo abaturage bahuruye ngo batabare ariko biba iby’ubusa basanga bamaze kwibira mu mazi.

Ubuyobozi bwo muri Kirinyaga buburira abaturage baturiye uwo mugezi kuwugendera kure kuko hari ubutaka bworoshye kandi bunyerera ku buryo butangaje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Platini ahishuye uko afashwe n’umugore we mu kwezi kwa buki.

Knowless yagaragaye ari kumwe na Mutesi Jolly bizamura amarangamutima ya benshi.