Ni amashusho agera ku munota urenga bivugwa ko yafashwe n’umugabo we, ubwo yari amaze kumufatira mu cyuho asambana n’undi mugabo wiyita umukozi w’Imana bivugwa ko aturuka muri Congo Kinshasa.
Uyu mugabo yabafataga baryamye mu gitanda hanyuma umugore agahita abyuka naho umugabo agahita yambara umwenda w’imbere, nyiri umugore nibwo yatangiye kumuhata ibibazo.
Ati: “Wiva aho uri! Winyegera. Martha, mu buriri bwanjye koko? Martha koko mu buriri bwanjye? Ibi ni ibiki mu nzu yanjye?”
Ibinyamakuru byo muri Zambia byatangaje ko mbere y’uko Martha afatirwa mu cyuho n’umugabo we yari yabanje kumubeshya ko yagiye gusura inshuti ye ahitwa Kitwe, gusa nyamugabo wari utari imuhira nyuma yo kugera iwe asanga rwahanye inkoyoyo.
Bamwe mu babonye ariya mashusho bagiye bavuga byinshi bitandukanye harimo nko kunenga uriya mugore ndetse n’abandi bagore Bose muri rusange kuba bakora ikintu nka kiriya.
Bamwe bati: “Abagore b’iki gihe basigaye ari inyamaswa”, abandi bati: “Nyuma yo gutinya Imana uzakurikizeho umugore.”
Amakuru ahari akaba yemeza ko nyuma y’iminsi mike aya mashusho ye ahererekanwa ku mbugankoranya mbaga, uyu mugore yahise yiyahura kuri ubu akaba yitabye Imana.