in

Inkuru ibabaje, abantu 100 baguweho n’ikirombe, inkuru irambuye

Abacukura amabuye y'agaciro bahora mu byago byo kubura ubuzima.( Photo: ISS Africa)

Nkuko amakuru dukesha Africanews abitangaza  ni uko abantu bagera mu ijana baguweho n’ikirombe mu mujyi uherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Tchad.

Nkuko abayobozi bo muri ako gace babitangaza ni uko bitewe n’imvura yari imaze igihe kinini igwa, abaturage bagiye gucukura amabuye y’agaciro nkuko bisanzwe bikorwa muri Tchad, bakaza kugira ibyago ikigogwe kikabagwaho bose bagahita bitaba Imana.

Abacukura amabuye y’agaciro bahora mu byago byo kubura ubuzima.( Photo: ISS Africa)

Abderaman Koulamallah minisiteri ushwinzwe itumanaho muri Tchad yavuzeko iyo mpanuka yabereye mu birometero 1000 uvuye ku murwa mukuru N’Djamena, yongeyeho ko kandi usibye 100 bapfuye hari n’abandi benshi bakomeretse.

Aka gace ka Tibesti gacukurwano amabuye y’agaciro cyane cyane zahabu, ni uko atari abanya-Tchad gusa ahubwo n’abandi bakomoka mu bihugu bya Nigeria, Libya ndetse na Sudan baza baje gushakamo amabuye y’agaciro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri Kwizera Olivier

Amafoto ya Madonna w’imyaka 63 amugaragaza nk’inkumi yavugishije benshi.