Nkuko amakuru dukesha Africanews abitangaza ni uko abantu bagera mu ijana baguweho n’ikirombe mu mujyi uherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Tchad.
Nkuko abayobozi bo muri ako gace babitangaza ni uko bitewe n’imvura yari imaze igihe kinini igwa, abaturage bagiye gucukura amabuye y’agaciro nkuko bisanzwe bikorwa muri Tchad, bakaza kugira ibyago ikigogwe kikabagwaho bose bagahita bitaba Imana.
Abderaman Koulamallah minisiteri ushwinzwe itumanaho muri Tchad yavuzeko iyo mpanuka yabereye mu birometero 1000 uvuye ku murwa mukuru N’Djamena, yongeyeho ko kandi usibye 100 bapfuye hari n’abandi benshi bakomeretse.
Aka gace ka Tibesti gacukurwano amabuye y’agaciro cyane cyane zahabu, ni uko atari abanya-Tchad gusa ahubwo n’abandi bakomoka mu bihugu bya Nigeria, Libya ndetse na Sudan baza baje gushakamo amabuye y’agaciro.