in

Inkumi zamubanye supadipe: Umugabo w’icyamamare watangaje ko kubyara ntacyo bivuze kuri we uburyohe bw’inkumi bumugeze ahantu

Umugabo w’icyamamare muri sinema ku Isi witwa Leonardo Wilhelm DiCaprio wamamaye cyane muri filime yakunzwe na benshi yitwa “Titanic” uburyohe bw’inkumi bukomeje kumubana uburyohe.

Uyu mugabo abantu bamugarutseho cyane ubwo bamubonaga ari kumwe n’umunyamideli ukomeye cyane ku Isi witwa Meghan Roche ufite ubwiza budasanzwe kandi urangaza benshi ufite imyaka 22 y’amavuko bari kurya ubuzima mu gihugu cya Espane aho ari kubarizwa.

Uyu mugabo hari amakuru avuga ko yari amaze iminsi aryamana n’umukobwa witwa Gigi Hadid abantu bakemeza ko bari mu rukundo gusa ngo ntabwo ari byo ahubwo aba n’inshuti zisanzwe.

Uyu musaza w’umuherwe cyane w’imyaka 48 y’amavuko DiCaprio akomeje kugaragara mu rukundo n’abana bakiri bato cyane bari hagati y’imyaka 20 na 25 y’amavuko gusa uyu mugabo nta mwana agira kandi ubwo yabazwaga kuri iki kibazo yatangaje ko mu bintu bimuhangayikishije ibyo bitarimo.

Uyu mugabo ukuze mu myaka nta kozwa ibyo ku byara kandi ntahwema kugaragara ari kumwe n’abana b’inkumi bakiri bato cyane mu myaka akaba ari bintu benshi bakunze kumunenga bavuga ari kwiyandagaza kandi afite izina rikomeye.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango: Mu rubanza rwabereye mu ruhame, Bahizi Ezechias yemereye urukiko ko yishe umugore we wari utwite anavuga ubugome yakoresheje amwica

Amakuru agezweho: Abana b’Abanyarwanda bamaze guhesha igihugu cy’u Rwananda ishema