Umuririmbyi ukomeye muri Nigeria, Patoranking ni umwe mu baririmbye mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival ryabereye ku Kicukiro kuwa 19 Kanama 2017.
Patoranking yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zaciye ibintu muri Afurika nka ‘My Woman’, ‘No Kissing Baby ft. Sarkodie’, ‘Girlie ’O’ Remix ft. Tiwa Savage’ n’izindi. Ari mu bahanzi bakunzwe cyane iwabo muri Nigeria ndetse izina rye rirakomeye muri Afurika.
Ubwo yasatiraga umusozo, Patoranking yahamagaye umukobwa witwa ‘Leslie’ wari wagize isabukuru amusaba ko amusanga ku rubyiniro. Iyi nkumi ihageze bafashe telefone bifata video Patoranking amwifuriza isabukuru nziza bayishyira kuri Snapchat.
Ibi birangiye yahise amuririmbira iyitwa ‘My Woman, My Everything’ baranayibyinana. Mu gusezera iyi nkumi, Patoranking yayihaye amataratara, ingofero n’ishati asigara yambaye ubusa hejuru.
Patoranking amaze kubyinisha iyi nkumi yabwiye abafana ko agiye gukora ikintu kizatuma yibukwa iteka mu Rwanda maze yambika uyu mukobwa amataratara arinda izuba yari yaje yambaye, amuha ingofero ndetse avanamo n’ishati arayimwambika asigara yambaye ubusa hejuru.
Yagize ati “Ubu ni ubwa mbere ndirimbiye i Kigali, rero ngiye kubaha ikintu muzahora mwibukiraho Patoranking. Amataratara yanjye ari he? Where is my shit [Umwanda wanjye uri he] (yashakaga amataratara)? Ngiye kuzikwambika, izi zirahenze. Arasa neza? Ingofero nayo reka nyimuhe. Ishati nayo reka nyikuremo.”
Mbere yo gutaha, Patoranking yagize ati “Ndashaka kubashimira mwese, reka mvuge ikintu kimwe nihuse, nzagaruka hano i Kigali kandi ninza nzagaruka mfite itsinda ryuzuye kuko niko njyewe nyobora. Ndashimira cyane polisi yampaye umwanya w’inyongera nkaririmba, mwakoze Kigali, ndashimira cyane Kagame.”
Patoranking amaze gusezera atashye, iyi nkumi yaramukurikiye ishaka kuvugana na we byihariye ariko abari bashinzwe kurinda uyu muhanzi ntibatumye ibyifuzo bye byuhahirizwa ndetse yarinze yurira imodoka batongeye kubonana.
Uko yamaraga kumvisha abafana indirimbo ye, Patoranking yabanzaga agasukiranya amagambo amenyerewe ku barasita ubundi akabwira DJ ati ‘burn them’[bahereze]. Ibi byijujutiwe na benshi kuko batari biteze ko yitwara atya.