Iyi nkumi y’ikizungerezi ifite imyaka 32 yatunguye abantu benshi nyuma yo gushyira hanze itangazo rivuga ko yifuza umugabo gusa ibyo yasabye ni uko uwo mugabo yahaza ibyifuzo byayo na yo ikamuha agatubutse.
Iyi foto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga inifashishwa n’ibinyamakuru byinshi byagarutse kuri iyi nkuru birimo n’ikitwa Legitpost
Uyu mukobwa w’ikizungerezi ufite imiterere idasazwe yitwa Charice Pieterson. Umwirondoro we kuri konte ye ya Facebook ugaragaza ko yavukiye Cape Town akaba yarize muri kaminuza yitwa University of Western Cape yo muri Africa y’Epfo.
Uyu mukobwa akeneye umugabo ushobora guhaza amarangamutima ye, yavuze ko namubona nawe azamufasha mu buryo bw’amafaranga
Yafashe ifoto igaragaza imiterere ye n’ikimero bidasanzwe ayishyira kuri Facebook maze ayiherekeza ubutumwa avuga ko ashaka umugabo umwitaho washobora guhaza amarangamutima ye nawe akamuha amafaranga. Yanditse agira ati ”Ndi njyenyine, nkeneye umugabo washobora kunyitaho agahaza amarangamutima yanjye nanjye nzamwitaho mu buryo bw’amafaranga”.