in

Inkoramahano zitaramenyekana zishe umusore zimukataguyemo ibice zirangije zishinyagurira umurambo mu buryo bwababaje benshi

Ku wa 03 Kamena 2024, Nibwo Richard Waiswa w’imyaka 16, wari utuye mu kagari ka Nyayi, Kati Ward, Ayivu West Division, Umujyi wa Arua yishwe azira kuryamana n’umukobwa w’umunyeshuri mugenzi we wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza.

Ni amakuru yamenyekanye, ubwo ku wa 04 Kamena, hatoraguwe umurambo wa nyakwigendera mu gishanga cya Oziava hafi y’urugo rwabagamo uwo mukobwa bivugwa ko yasambanyijwe.

Ikinyamakuru Tukonews kivuga ko abagize umuryango w’uyu mukobwa basanze uyu musore aryamanye n’umwana wabo maze bahita bamutwika ndetse bamukata inshuro nyinshi ku mutwe bimuviramo gupfa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Brianne akimara kubatizwa ahise atangaza amagambo akomeye ku buzima bwe bisa nk’aho ari gutanga gasopo

Bageze i Shyorongi! Nyamukandagiramukibuga yaguze abakinnyi 4 bagiye kuyifasha mu mikino nyafurika