Umukinnyi wa filime Inkindi Aisha, uzwi cyane mu gukina filime z’urwenya nka Nyaxo na Killaman, ari mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’umuhanzi Muchoma.
Muchoma, umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Umutoso yakoranye na The Ben, Tubaye Umwe, n’izindi nyinshi zakunzwe.
Uyu muhanzi yasangije abakunzi be amafoto n’amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza umunsi wihariye wo kwambika impeta Aisha. Mu mafoto yashyize hanze, agaragara yambika impeta umukunzi we, ibintu byatumye abakunzi babo benshi babifuriza urugo ruhire.
Ubusabe bw’uyu mukunzi wa Aisha bwashimishije benshi, bagaragaza ko aba bombi bakundanye bya nyabyo. Nubwo bataratangaza italiki y’ubukwe, abakunzi babo bategerezanyije amatsiko indi ntambwe izakurikiraho.
