Inkindi Aisha wamenyekanye muri filime Nyarwanda, nyuma y’iminsi mike yibasiriye abagabo, ubwo yibazaga impamvu abatoranyije abasore bajya mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) yatwaye abeza gusa agasiga amagweja n’ibimonyo.
Ati “Ariko nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU, kuki yatwaye abagabo bacu bose? Kuki yatwaye abagabo bacu bose agasiga magweja, ibimonyo.”
Ayo magambo yatangaje, yakurikiwe n’impaka ndende, aho Aisha yanenzwe bikomeye niyo mvugo yakoresheje avuga ko abagabo ari amagweja n’ibimonyo.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Aisha yasabye imbabazi buri mugabo wese avuga ko nta mutima mubi yabivuganye. Ati “Umugabo wese aho ari musabye imbabazi, nta mutima mubi nabivuganye, nabikoze ntazi icyo bizabyara. Nsabye imbabazi kuko ntabwo nzi gufata umuntu ngo mutuke ariko akantu nakoze kakaba ikosa, nta muntu udakosa mumbabarire. Nsabye imbabazi mbikuye ku mutima.”