in

Inganda zikora amazi ya Jibu, Aqua water na Perfect Water akunzwe n’abenshi yafatiwe ibihano bikarishye

Muri Kigali usanga abantu bamaze gufata icyemezo cyo gukoresha amazi y’inganda zitandukanye zirimo Jibu, Aqua limited ndetse na perfect water mu gukoresha mu buzima bwa buri munsi.

Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda, Rwanda FDA cyatangaje ko kimaze gufunga amashami y’inganda eshanu kubera gucuruza amazi yo kunywa atujuje ubuziranenge.

Amashami yafunzwe harimo Ishami rya Aqua Limited riherereye i Kibagabaga, amashami ya Jibu ya Kabeza, Nonko na Bibare.

Hongeye gufungwa kandi ishami rya Perfect Water Limited rya Bibare n’iry’uruganda Iriba Limited naryo riherereye muri aka gace ndetse n’irya Sip Kicukukiro Limited.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Izina iwabo bamwise riramutunze ndetse ryanabaye irya 1 ku isi kubera uburebure bwaryo

Kabaye: Nyabihu abakobwa baratabaza kubera kubura abasore babagira abagore