Umugore wa Platin P, Olivia akomeje gutuma uyu muhanzi aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye no mu binyamakuru.
Uyu mugore yamaze guta urugo rwe kugeza ubu bamwe bavuga ko ari kwa mama we i Gikondo mu gihe abandi bavuga ko batari bamenya aho yahungiye.
Olivia yasezeranye na Platin P atwite inda nkuru kuko yari ifite amezi 5, iyo nda bivugwa ko yayitewe na Olivier akayihakana aho yahise ayomeka kuri Platin.
Amwe mu mafoto y’abo bombi akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye aho iri kuvugwaho cyane iri iya Olivia ari kureba Platin.
Ni ifoto yafashwe ubwo aba bombi bari basezeranye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.