in

Indirimbo za Michael Jackson zasibwe

Kompanyi icuruza ibihangano by’abahanzi ku Isi, ikaba ari nayo ifite uburenganzira ku bihangano bya nyakwigendera Michael Jacson, Sony Music yasibye ku mbuga zicuruza imiziki indirimbo eshatu za Michael Jackson arizo “Breaking News,” “Monster” na “Keep Your Head Up” zose ziri kuri album “Michael” yasohotse 10 Ukuboza 2010 nyuma y’urupfu rw’uyu muhanzi.

Kuki izi ndirimbo zasibwe?

Kuva muri 2010 ubwo iyi album yasohokaga abafana b’uyu muhanzi n’umuryango we ntibahwemye kurega iyi kompanyi ko izi ndirimbo zose atari amajwi ya Michael Jacson ahubwo ari inyiganano.

Iyi kompanyi yakomeje gutsimbarara ihamya ko ari ize ariko biza kuba iby’ubusa kuko nyuma y’imyaka 12 zisohotse bafashe umwanzuro wo gusiba izi ndirimbo ku mbuga zicuruza imiziki mu rwego rwo kwiyunga n’abafana babatsagaho igitutu umunsi ku munsi babashinza gucuruza ibihangano bihimbano mu izina rya Michael Jacson nyamara atariwe wabihanze.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Queen Cha ari kubarizwa ku mugabane w’Uburayi aho yagiye mu biruhuko (Ifoto)

Davis d yakiriwe n’ibizungerezi nyuma yo gutaha igitaraganya