Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i MIAMI, Indege yari itwaye abagenzi barenga 100 yakoze impanuka nyuma y’uko amapine yayo yanze kumanuka nk’uko bisanzwe.
Mu buryo butunguranye iyi ndege yaje kugonga inyubako nto n’umunara w’itumanaho mu gihe yagendeshaga inda yayo kuko umupilote yageregeje kumanura amapine yayo ariko biba iyanga.
Ibi byahise bituma iyi ndege ifatwa n’inkongi y’umuriro ibintu biradogera mu bagenzi induru ziravuga ubwoba burabataha bariheba.
Nyuma y’iyi mpanuka, mu bagenzi 126 n’abakozi 11 bari bayirimo abantu 3 nibo bahise bajyanwa igitaraganya mu bitaro kubw’amahirwe ntihagira uhaburira ubuzima.
Umwe mu bari bayirimo witwa Paola Garcia yabwiye CBS Miami ati “Natekerezaga ko ngiye gupfa iruhande rwanjye hari umusaza narimo muhobera. Byari biteye ubwoba.”
N’impumu nyinshi yunzemo ati “Twajyaga impande zose kandi amadirishya yose yasaga nk’ayamenetse hanyuma ibintu byose biza kuba byiza. Abantu batangiye kwiruka cyane nanjye ndasimbuka ntangira kwiruka kuko hari umuriro n’ibindi byose.”
Amashusho yafashwe kuri iyi ndege yerekanaga izuru ryayo ryamenaguritse ndetse n’umwotsi w’umukara wari uherekejwe n’umuriro ugurumana byari ku ibaba ryayo inyuma.
Abagenzi bagaragaye basohoka biruka cyane bahunga akaga bavuza induru ari nako bafashwa gusohoka bamwe.
Umugenzi witwa Balo Delgado yavuze ko ubwoba bwe bwasimbuwe vuba no guhumurizwa nyuma yo kubona abakozi bashinzwe kuzimya umuriro bari mu kazi.
Yabwiye CBS Miami ati:’Ubwoba ni ubwoba. Byari ibintu biteye ubwoba mu by’ukuri. Ariko nk’uko nabivuze nahise numva mfite umutekano. Byabaye nk’umunota umwe hanyuma mpita mbona abapolisi benshi bari ku madirishya bakora akazi kabo. ’
Abakozi 5 bashinzwe kuzimya umuriro bahise bagera aho byabereye, bazimya ibaba ryashyaga bakoresheje kizimyamoto. Iyi ndege ya RED Air, yageze I Miami ivuye muri Dominican Republic.
Indege yahageze ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 38 z’umugoroba. WPLG yatangaje ko abashinzwe kuzimya umuriro bahageze rugikubita hashize umunota umwe batabara bwangu.
Umuvugizi w’ikibuga cy’indege cya Miami yavuze ko ingendo z’indege zahise zihagarikwa kubera iyi mpanuka.