in

Indege yakoze impanuka idasanzwe igwa igaramye amapine yayo ajya mu kirere (Videwo)

Indege ya Kompanyi ya Juba Airways yo muri Sudani y’Epfo yaguye igaramye ndetse ibice byayo bimwe na bimwe bifatwa n’umuriro ariko Imana ikingira ukuboko abari bayirimo bose bavanwamo ari bazima.

Ibi bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022, ubwo iyi ndege yari ivuye mu gace ka Baidoa ijya mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadushu.

Iyi ndege yaje kugwa igaramye itaragera mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mogadishu.

Amashusho yafatiwe hafi y’ikibuga cy’indege, yerekana umwotsi mwinshi mwinshi uva aho iyi ndege yari igaramye amapine yayo ari hejuru, mbere yo gutabarwa n’abazimya umuriro.

Abayobozi b’ikibuga cy’indege cya Mogadishu bemeje ko abantu 33 bari muri iyi ndege bose bakuwemo ari bazima.

Kuri ubu abahungabanyijwe n’ibyotsi bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Kugeza magingo aya icyateye iyi mpanuka yatumye iyi ndege igwa igaramye ntago kiramenyekana.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Umugabo yakaswe ubugabo n’indaya yararanye yimye amafaranga 2000

Birababaje: Umugeni yapfuye avuye mu birori by’ubukwe bwe