in

Indege ya RwandAir yari igiye muri Uganda yaguye mu gishanga kubera impamvu ikomeye (Amafoto)

Indege ya RwandAir yerekezaga muri Uganda byabaye ngombwa ko uyitwaye ayiparika mu gishanga kubera habuze amatara ayereka aho iri bugwe (landing)

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Mata 2022, aho iyi ndege ya kompanyi ya RwandAir yari yerekeje muri Uganda ku kibuga cy’indege cya Entebbe International Airport.

Ubwo iyi ndege ya RwandAir yari iri mu karere yabuze amatara ayereka aho iri buparike kubera ikirere cyari cyaramutse kimeze nabi.

Mu itangazo ryasohowe n’iyi kompanyi mu by’indege ya RwandAir, bavuga ko iyi ndege yaparitse neza mu gishanga kandi ko nta muntu numwe wakomeretse.

Uwari utwaye iyi ndege akomeje gushimirwa cyane kubera ukuntu yabashije guparika neza iyi ndege kuko iyo amatara ayobora indege abuze hakunda kubaho impanuka.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

” Tugomba gutsinda imikino yose yo mu rugo” Umutoza wa Amavubi avuga ku itsinda yisanzemo

Rayon Sport Fc yongeye guha ibyishimo abafana bayo(Amafoto)