in

Indege ya Boeing 737 itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yaraye ikoze impanuka iteye ubwoba ubwo yari igeze ku kibuga k’indege muri Abuja – videwo

Indege ya Boeing 737 itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yaraye ikoze impanuka iteye ubwoba ubwo yari igeze ku kibuga k’indege muri Abuja.

Indege Boeing 737 iva my mujyi wa Logos ijya muri Abuja, ho muri Nigeria ku munsi w’ejo hashize yakoze impanuka ubwo yageraga ku kibuga k’indege.

Ubwo iyi ndege yageraga igihe cyo kumanuka, yagiye kumanuka payiroti asanga ipine ry’imbere rigomba gutuma bamanuka ryibannye mu buryo batazi.

Uyu mu payiroti yabonye nta kundi byagenda ayimanurira ku mapine y’inyuma, ku bwamahirwe ntiyagwa ngo ihite ifatwa n’inkongi y’umuriro cyangwa ngo ishinge amazuru.

Gusa iyi ndege yarenze umuhanda iparika nabi, ariko nta muntu wayipfiriyemo cyangwa ngo akomereke.

Kuri ubu hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba kihishe inyuma yiyo mpanuka cyose.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Barambitse hasi baranyukanyuka! Ku Gisozi ahazwi nko kuri Cafe abasore baturuka mu gihugu cya Sudan yepfo icupa ryamaze kubageramo maze baterana ingumi induru ziravuga -Amashusho

Byose abishyize ahagaragara! Umuhanzi Uncle Austin yavuze impamvu nyakuri yatumye The Ben adatanga igihembo muri TRACE Awards iheruka kubera i Kigali