Indaya zikuze zifatwa nk’abakeceru muri Kenya, zarahiye ko zidateze kuva mu mujyi kuko ngo niho zishakira imibereho y’abuzukuru babo.
Ikinyamakuru kimwe cyo muri Kenya, cyanditse ko izi ndaya zabakecuru ngo kubera ko zishaje ntamutu waziha amafaranga usibye kuziha inzoga kandi nayo iciriritse twagereranya n’Urwagwa cyangwa ikigage mu Rwanda.
Imwe muri izo ndaya zikuze, yavuze ko imaze imyaka 13 mu Mujyi wa Migori ariko ngo ntabwo bashobora kuva mu Mujyi kuko ngo niho babonera amaramuko y’abuzukuru babo.
Undi ufite imyaka 50 yatangaje ko ubu ameze nk’inkumi kandi ko muri iyo myaka yakuyemo byinshi arinabyo bitunze abuzukuru be, bityo ngo ntabwo ateze kuva mu mujyi niyo byagenda bite.
Iyi ndaya ishaje yacyebuye indaya nshya muri uwo mwuga ngo zibangiriza izina kuko zambura abakiriya babo.