in

Indaya n’ibisambo byo muri Koridoro i Kanombe biraye mu maboko atari ayabyo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bufatanyije n’inzego z’umutekano bwataye muri yombi abantu 37 barimo abakora uburaya n’abakekwaho kwiba abaturage bo muri aka gace.

Aba bantu barimo abagore n’abakobwa 13 n’abasore n’abagabo 24 bakekwaho ubujura bukomeye batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2023.

Uyu mukwabu wabereye ahitwa muri Koridoro hakunze kugaragara abakora uburaya benshi na bamwe mu bakekwaho ubjura.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanombe bwavuze ko abagabo n’abasore bafashwe bashikuzaga abaturage ibyabo mu nzira naho abagore bicuruza batezaga umutekano muke muri ako gace.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bishimiye ko hakozwe umukwabu kuko bari bamaze igihe nta mutekano bafite bitewe n’abajura n’abakora uburaya bahabarizwa.

Uwitwa Uwiringiyimana Fabrice yagize ati “Ni ibintu twishimiye cyane kubera ko abajura bari bamaze kuba benshi umuntu yacaga aha ari kuvugira kuri telefone bagahita bayimutwara akabura aho barengeye.”

Kabanyana Immaculée, we avuga ko ubuyobozi bwagakwiye kujya bukora imikwabu nk’iyi inshuro nyinshi kugira ngo abajura n’abakora uburaya bacike muri aka gace.

Ati “Ubuyobozi budufashije bwajya bukora imikwabu aha inshuro nyinshi naho ubundi abajura n’indaya ntabwo bahacika bitagiye bikorwa kenshi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, yabwiye IGIHE ko abatawe muri yombi batezaga umutekano muke muri aka gace.

Ati “Ni umukwabu wari ugamije gukumira ibyaha bitaraba kuko bariya bakoraga ubujura n’abakoraga uburaya batezaga umutekano muke muri kariya gace kuko nk’abahakoreraga uburaya babaga basinze bakamena ibirahuri cyangwa bakarwana mu gihe bariya bibaga banashikuzaga abantu mu nzira.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ubujura no kwishora mu ngeso z’uburaya kuko bitemewe, anashimangira ko abafashwe bahita bajyanwa mu kigo ngororamuco.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Juvénal yayisize muri Dumburi: Kiyovu Sports itakibarizwamo Mvukiyehe Juvenal igiye guhagarikwa na FIFA iminsi 1,095

Byari ibyishimo: Bruce Melodie yahuye na wa mwana wabaye kimenyabose mu gusubiramo indirimbo Fou de toi ya Bruce Melodie na Elements Eleeh [videwo]