Iyo bije ku musasi mwiza, ntago ubwoko bwa shampoo cyangwa indi miti ukoresha ariyo yingenzi gusa. Umusatsi mwiza ni ikimenyetso cy’ubuzima bwiza muri rusange ndetse no kwiyitaho. Umubare munini w’igitsinagore ufata umwanya munini ndetse n’amafaranga kugira bagire umusatsi mwiza. Ibi ahahnini ni ukubera ko umusatsi mwiza hari byinshi uhindura kucyo abantu bagutekerezaho. Niyo mpamvu rero ucyeneye kwitabwaho cyane ndetse n’umwanya uhagije. Hano hari inama wakitaho kugira ugire umusatsi mwiza buri mwali agomba kuba azi:
1) Ntugasokoze umusatsi wawe mu gihe ukonje cyane kuko bitera gucikagurika. Aha ibisokozo bivugwa nibi bigufi cyane kuko ahaba hari amahirwe menshi ko umusatsi wacika. Inama hano nuko mu gihe umusatsi ukonje wakoresha ibisokozo bifite amenyo maremare kuko bigabanya amahirwe yo guca umusatsi wawe.
2) Ku bafite umusatsi utanyerera (frizzy hair), ni byiza gukoresha serum(hair serum): Serumu y’umusatsi ituma umusatsi wawe ugira ubuhehere mu musatsi (moisture) bitewe ahanini na amavuta aba ari muri iyo serumu. Mu gihe ukoresha iyi serumu, ni byiza gukoresha ibitonyanga bike kuko gusukamo nyinshi byatera umusatsi kugaragara nabi. Mu gihe uyitera mu musatsi, ni byiza kuyishyira ku mpera z’umusatsi.
3) Ni byiza kwirinda umwuma mu mubiri wose kuko bigira ingaruka ku musatsi. Ni byiza kugendana agacupa k’amazi cyangwa se ibindi binyobwa kuko bifasha umusatsi kudahungabana bitewe n’amazi macye mu mubiri.
4) Irinde icyaricyo cyose cyatuma umusatsi wawe uhura n’ubushyuhe bwinshi ndetse n’imiti imwe n’imwe. Benshi mu gitsinagore bakora ikosa ryo kujya muma piscine batashyizeho akarindamusatsi kandi muri piscine haba harimo ikinyabutabire cya kolorine kandi cyangiza umusatsi. Ibindi binyabutabire byo kwirinda ni nka tentire(dye) kuko ntago ari nziza ku musatsi.
5) Mu gihe uhitamo shampoo yo gukoresha, ni byiza guhitamo izidafite ibinyabutabire bya sulphur, alcohol ndetse na paraben.