Hari imyitwarire mibi ishobora gutuma umugabo atakariza icyizere umugore akaba yanamuta mu buryo butandukanye bitewe m’imiyitwarire itari myiza y’umugore.Hari abata ingo zabo burundu, abajya mu bandi bagore ariko bakongera bagataha, abimukira mu kindi cyumba, hakaba nuba mu rugo ntajye no mu bagore ariko umugore akaba amufata nk’utahaba bahuzwa n’abana gusa.
Guta umugore uko ariko kose gushobora guturuka ku myitwarire y’umugore idahwitse, umugabo yaba adashobora kuyihanganira agata umugore akoresheje uburyo bumwe mu bwo twabonye haruguru.
Dore imwe muri iyo myitwarire igayitse:
1.Kutiyitaho no gufata umugabo nabi mu buriri.
Abagabo hafi ya bose bagirira abagore babo icyizere iyo babona nabo bakifitiye bakiyitaho ndetse bakanuzuza inshingano zabo neza zo mu buriri. Iyi wiyitaho kandi n’igikorwa cyo gutera akabariro ku bashakanye kigenda neza, uba uri kubaka icyizere gikomeye mu mugabo wawe.
2.Guhora uri gashoza ntambara
Umugore uhora avugira hejuru, agahora ashaka gushotora umugabo we nawe aba agwisha umugabo we mu mutego wo kumuta. Umugore ushaka kurambana n’umugabo we ntabwo avugira hejuru cyangwe se ngo ahore amushotora ku kantu ako ariko kose.
3.Guhindura uko witwaraga
Rimwe na rimwe abasore n’inkumi iyo barambagizanya usanga bibombaritse ku buryo hari imico imwe nimwe batamenyenaho. Iyo bamaze kubaka urwabo usanga noneho buri wese yigaragaza uko ari ntacyo ahishe. Iyo bibaye ku mugore agahita atangira guhinduka bitandukanye nuko umugabo yari asanzwe amuzi, umugabo bimutera gutangira kumuhunga.
4.Gushaka guhindura umugabo
Abakobwa benshi bibeshya ko hari imico bazahindura ku basore bakundana bamara kubana bagasa nkaho babategeka guhinduka. Uko ushaka guhindura umugabo niko uba urushaho kumubera umutwaro. Mu rwego rwo kuruhuka uwo mutwaro rero umugabo atangira kuguhunga cyangwa se agashyira imbaraga nke mu rukundo rwanyu kuko aba yumva ko uje kumubera umutwaro aho kumubera igisubizo. Jya ushaka uburyo wakwitwaro ku mugabo wawe imyitwarire idahwitse ntitere ikibazo aho gutekereza kumutegeka guhinduka.
5.Gufata imyanzuro yihuse kandi ihubutse
Abagabo benshi ntabwo bakunda ko abagore babo bafata imyanzuro yihuse rimwe na rimwe banahubutse cyane cyane mu byemezo bireba umuryango wanyu n’umuryango mugari muri rusange. Niba hari icyemezo ugomba gufatira umwana wanyu, ababyeyi bawe n’abandi bo mu muryango jya ubanza ubiganireho neza n’umugabo wawe.
6.Guhora uganya
Umugore uhora mu maganya akaba ari intashima ntabwo arambana n’umugabo we. Niba uziko umugabo wawe upfa kumubona ukamwakiriza amaganya, ukaba nta kintu na kimwe ujya umushimaho menya ko uba umutera umutima mubi wo gutangira kujya kure y’urukundo rwanyu.
7.Kwigira umuyobozi w’ibintu byose
Mu gihe mwabivuganyeho n’umugabo wawe ko ari wowe uzajya ugenzura ibintu ushobora kubikoa nta kibazo. Ariko niba mutarabivuganye ugahora ugenzura byose, amafaranga yasohokanye mu mufuka ukaba urayazi, yagaruka ukajya kubara ayo yagarukanye, icyo gihe uba utuma agutakariza icyizere.
8.Kubaho ubuzima budafite intego
Umugore ushaka kubaho mu buzima budafite intego akangiza umutungo w’urugo uko yiboneye, usanga umugabo amutakariza icyizere niyo yaba ari mwiza n’ibindi byose akaba yari abyujuje.
9.Kugaragaza gukunda amafaranga kurusha uwo mwashakanye
Ari abagore ari n’ abagabo ntawavuga ko adakunda amafaranga. Gusa iyo birenze urugero ukabona ko umuntu atekereza amafaranga kurusha uwo bashakanye bitera uwo mwashakanye kukugabanyiriza icyizere. Hari nk’abagore bagaragariza abagabo babo urukundo mu gihe baziko bafite amafaranga yaba yatangiye gushira umushiha ukaba ariwo ubaranga. Icyo gihe uba ugaragaza ko ukunda mafaranga kurusha uko ukunda umuntu.