in

Imyambaro y’imbere ya Kim Kardashian yaciye ibintu mu Buyapani.

Imyambaro y’imbere ya Kim Kardashian yitwa ‘Skims’ yaciye agahigo mu Buyapani aho igiye kwifashishwa n’ikipe izaserukira Amerika mu Mikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.

Kim Kardashian yatangaje ko ariwe watanze imyambaro y’imbere y’abagore bazitabira imikino ya Olempike bahagarariye Amerika, yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere.

Iyi myambaro abakinnyi ba Amerika bazambara irimo ifata amabere [bras] ya siporo, udukabutura duto, amasogisi, amashati ndetse ikaba yanditseho ijambo ‘Team USA’.

Kim Kardashian yanditse kuri Instagram yishimira ko ari umwe mu bambitse bamwe mu bagize ikipe ya Amerika izitabira Imikino ya Olempike.

Yagize ati “Uko nzareba abakinnyi bahatanye, nzamenya byisumbuye agaciro ko kuba ndi umwe mu bagize akamaro ku mikino ya Olempike.”

Amafoto yagiye hanze agaragaza bamwe mu bakinnyi bazahagararira Amerika muri iyi mikino nka Scout Bassett, A’ja Wilson uzwi muri basketball na Alex Morgan ukina umupira w’amaguru n’abandi bayambaye.

Iyi myambaro ya ‘Skims’ igiye guserukanwa n’abagize Ikipe ya Amerika bazajya muri Olempike yateje impagarara ubwo yajyaga hanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye ubwoba cyane: Inzoka yaragonzwe nyuma bayisangamo ihene yari imaze kumira (Amafoto)

Butera Knowless yavuze igisobanuro cy’umugabo we, Clément, mu buzima bwe