in ,

Imyaka irindwi irashize umunyarwandakazi Sonia Rolland yumvira uburyohe bw’urukundo mu gituza cya Jalil Lespert

Uwitonze Sonia Rolland n’umugabo we Jalil Lespert bizihije imyaka irindwi bamaze barushinze, ni umunsi wagaragaje ko urukundo rw’aba bombi rushibuka kandi rwiyongera buri munsi.

Ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016, Sonia Rolland n’umugabo we Jalil Lespert bakoze ibirori byo kwishimira imyaka irindwi bamaze babaye umwe. Aba bakinnyi bombi bamamaye muri sinema y’u Bufaransa bashyize kuri Instagram ifoto igaragaza ko banezerewe kurusha indi minsi bamaze babana.

Ikinyamakuru Pure People cyatangaje ko Sonia Rolland n’umugabo we bahora bajya imbere mu rukundo ndetse ko umunsi ku wundi umubano wabo ugenda urushaho kuba mwiza.

Sonia Rolland na Jalil Lespert bafitanye umwana w’umukobwa witwa Kahina wavutse mu Ugushyingo 2010 gusa uyu mugore wabaye Nyampinga w’u Bufaransa asanzwe afite undi mukobwa witwa Tess w’imyaka icyenda yabyaranye na Chris­tophe Rocan­court mu mwaka wa 2007.

Kuva mu mwaka wa 2009 ari nabwo Sonia Rolland na Jalil Lespert bahuye bwa mbere kugeza ubu bahora mu byishimo bidashira ndetse babigaragariza rubanda binyuze kuri Instagram zabo bombi.

Sonia Rolland akunze gushyira umugabo we ku mbuga nkoranyambaga akamwandikaho amagambo agaragaza ko amwishimiye kurusha ibintu byose bibaho, umugabo na we amusubiza mu mvugo zumvikanisha urukundo rudasanzwe bafitanye.

Mu minsi ishize kuwa 3 Kamena 2016 bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 ya Jalil Lespert , basangiriye muri restaurant yitwa L’Oiseau mu Mujyi wa Paris, bari batumiye inshuti zabo zirimo Laura Smet wamenyekanye muri filime ‘Yves Saint Laurent’ yayobowe n’umugabo wa Sonia.

Sonia Rolland n’umugabo we Jalil Lespert bujuje imyaka irindwi bari kumwe

Mbera y’aho gato, mu ntangiriro za Gicurasi 2016 Jalil Lespert yashyize hanze iyi foto ya Sonia Rolland yambaye ubusa icyo gihe. Iyi foto ya Miss Sonia Rolland yakurikiwe n’ibitutsi ndetse n’amagambo mabi benshi bamwandikiye ku mbuga nkoranyambaga bamubwira ko yatandukiriye.

Yagiranye ikiganiro na Journal Du Dimanche avuga ko ‘abamwoherereza ibitutsi bamuziza ubusa kuko yabikoze yabitekerejeho.’ Umugabo we Jalil na we yarabishyigikiye cyane.

Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000 yavuze ko yifotoje yambaye ubusa hejuru nk’inzira yashakaga kunyuzamo ubutumwa yageneye abagore ababwira ko ‘bakwiye kwigirira icyizere’.

Yagize ati “Ku myaka 35 mfite amahirwe yo kuba mbasha kwerekana umubiri wanjye. Muri iriya foto, nashakaga gutambutsa ubutumwa ku bagore mbabwira ko bakwiye kwigirira icyizere. Mu buryo busanzwe, nsanga ntacyo bitwaye kwerekana umubiri wanjye.”

Yongeyeho ati “Nubwo atari ko abantu bose babyumva, ishema ry’umugore ni hariya rigaragarira. Dushobora kwigaragaza ariko tutiyandagaje.”

Ku isabukuru y’umugabo wa Sonia Rolland nabwo byari ibyishimo

Source :IGIHE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Brasil ikoze impanuka ikomeye y’indege

Dore uko kurebana ikijisho hagati ya Trump na Hillary bimaze gufata indi ntera